Abana mu Rwanda

Kwiga ku burenganzira bw’ abana mu Rwanda

U Rwanda rwashyizeho uburyo bwo gukemura ibibazo guhera 1994 mugihe cya Jenoside, mu bijyanye n’imiberehomyiza y’ abatiurage, ubukungu, byose byatumye igihugu gitera imbere. Bityo ubukene buragabanuka hashyirwaho ubuvuzi ndetse n’uburezi. Nubwo bimeze bityo u Rwanda ruracyaboneka mu bihugu bikennye ku isi, aho abana bakigaragaraho imirire mibi,ubuvuzi budahagagije, ihohoterwa, gukoresha abana bakiri bato, byose bikomeza kugira ingaruka mbi kumikurire yabo ndetse n’ubuzima bwiza.

Ironderero ry’uburenganzira bw’abana: 6,56 / 10
Urwego rutukura: Ibihe bitoroshye

Abaturage: miliyoni: 13
Abaturage 0-14: 39%

Icyizere cyo kubaho: imyaka: 69
Abana bapfa bari munsi y’imyaka 5 bangana: 34%.

Dusesengure u Rwanda

U Rwanda ni igihugu gito kiboneka mu burasirazuba bwa Afurika kikaba gihana imbibi na Repubulika Iharanira demokarasi ya kongo (RDC), Tanzaniya, Uganda ndetse n’Uburundi. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’urubyiruko rw’abaturage muri Afurika kandi umubare munini wabaturage uboneka mucyaro. Ubu u Rwanda rutuwe n’abaturage bagerakuri miliyoni 13 (World Bank,2020). Politike y’u Rwanda ,imibereho myiza y’abaturage, ubukungu byagezweho ningaruka y’intambara yo 1990 ndetse na Jenoside yo 1994. Hagati aho nyuma u Rwanda rwateye imbere mubukungu mubikorwa remezo nyuma yibyo bibazo byombi.

Mu mbaraga nyinshi muri gahunda y’icyerekezo 2020, u Rwanda rwashyizeho ingamba ebyiri zaburi myaka itanu zo kugabanya ubukene arizo EDPRS Yambere niya kabiri. Ikindi cyiyongeyeho ni politike ihamye ,ubuyobozi bufite imbaraga ,kwegereza ubuyobozi abaturage ndetse no kutihanganira ugaragaweho ikijyanye na ruswa nkimwe mungamba zihutishije iterambere ry’ubukungu mu Rwanda (Republic of Rwanda, 2021).

Abana bagize umubare munini mu Rwanda aho 39%by’abaturage bari hagati yimyaka 14-24,4. Ikindi kandi 83.5% by’abana baboneka mu byaro aho ubuzima bugoye ,aho bitabororohera kubona ibintu byibanze nk’ibyo kurya,ubuvuzi,uburezi ndetse no kwitabwaho (World Bank, 2020). U Rwanda ni igihugu kigizwe n’urubyiruko rwinshi nka bimwe mu ngaruka za Jenoside yo 1994 aho abarenga miliyo imwe by’abanyarwanda bishwe mu byumweru bine (United Nations, 2015).

Rero ntabwo ubukungu bwagezweho mu buryo buhagije, u Rwanda ruracyafite imbogamizi nyinshi mu iterambere aho bikigirara ingaruka cyane cyane ku bana nk’ imirire mibi, kugwingira,abana bapfs mbere yuko bavuka,uburezi budafite ireme ndetse n’ihohoterwa.

Imiterere y’uburenganzira bw’abana [1]

U Rwanda rwashyizeho amategeko aharanira uburengazira bw’abana. U Rwanda winjira mu kigo mpuzampahanga giharanira uburenganzira bw’abana mu kiswe (UNCRC, United nation convention on the right of the child )byakurikiwe n’ibiganiro byiga k’uburenganzira bw’umwana kubijyanye n’ubucuruzi bubakorerwa, gukoreshwa uburaya ,gukinishwa filime z’urukozasoni nanone kandi higwa ibyo gushyira abana mu ntambara za gisirikare, byose byemejwe muri 2002 (Sapsford, 2012).

Ikindi mu ruhando mpuzamahanga u Rwanda rwagize ibiganiro kubijyanye no guhagarika ikoreshwa ry’abana bato mu buryo ubwa ribwo bwose . Ibi byashyijwe mubikorwa muri 2000.Ikindi  kandi hashyizweho imyaka mfatizo yo kwemererwa gushyingirwa, hashyirwaho n’ ibihano ku bashimuta abantu cyane cyane abagore n ‘abana. Ikiyongeyeho kdi muri ibyo biganiro mu buryo bwo kurwanya ibya ku rwego mpuzamahanga (2002) hamwe n’amasezerano agera 138 agenga umurimo, agena nigihe mfatizo cyo kwemererwa guhabwa akazi. Ibyo byabaye muri 1973 no muri 1981 (Sapsford, 2021).

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, u Rwanda rushyira imbaraga nyinshi nk’igicumbi cya Afurika muguharanira ubuzimz bwiza bw’umwana (2001). Nubwo bimeze gutyo u Rwanda sirwo rwonyine rwashyizeho ingamba , nibindi biguhu byinshi byo mukarere bifite amategeko n’amabwiriza agamije gusigasira uburenganzira bw’abana muri buri gihugu. Gusa ikirenze ibyo itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo muri 2003 ryemeza, rigashyiraho amahame ndetse n’inshingano byo kurengera abana binyujijwe no mu kiswe UNCRC (CRIN, 2015)

Igihugu cyashyizeho ibwiriza ryita k’uburenganzira bw’umwana muri 2011 ryaje ritiza umurindi kdi rinoza uburyo bwo gushyira mubikorwa uburenganzira bw’umwana ndetse no gutegura uburyo bwiza bunoze mu nzego nyinshi zitandukanye (Sapsford, 2012)

Ikindi kandi muri Kamena 2012, u Rwanda rwatoye itegeko no 54/2000 rigenga uburenganzira bw’umwana . Icyari kigamijwe rero muri iryo tegeko ni ukugaragaza uburenganzira bw’abana mu Rwanda ndetse no gusobanura uburenganzira bw’abana  ku rwego mpuzamahanga (CRIN,2015).Muri iri tegeko hashyizweho komisiyo z’abana ndetse nibigo bya leta biteza imbere uburenganzira bw’abana.

Kugaragaza cyangwa kumva ibyo abana bakeneye

Uburenganzira ku ubuzima

Guhera nyuma ya Jenoside , u Rwanda rwongereye ubushobozi bwinshi mu bijyanye no kwita ku ubuma. Ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyize ubuzima bw’umwana muri gahunda y’iterambere mu kiswe MDG (Millenium Development Goal). Binyuze muri gahunda yo kwegereza ubuvuzi abaturage ,ibigo nderabuzima byashyizweho kugirango serivise z’ubuvuzi ziboneke mu buryo bworoshye kandi bwihuse bibanda ku bana mbere yuko bavuka nanyuma yo kuvuka .Ikindi  hashyizweho ubwisungane mu kwivuza byafashije  buri wese kubona ubuvuzi (CRIN,2015).

Nubwo ikigereranyo cy’abana bapfa ndetse n’abapfa bavuka  kikiri hejuru ku rwego mpuzamahanga, gusa biragabanuka ugereranyije nigihe cyashize . Abapfa bari munsi y’imyaka itanubanganaga 221.3 mubana igihumbi muri 1970 naho muri 2021 abana bapfa bangana na 34 mu bana igihumbi (Ministry of Health, Rwand, 2020).

Iri gabanuka ryizi mpfu z’abana ni ingaruka nziza za gahunda ya leta irirmo no gukingira abana .Mugihe cy’izi mpfu nyinshi z’abana , abana bakingirwaga bari ku kigereranyo cya 69,8% naho ubu bari ku kigereranyo cyo kuri 93%.Ubukangurambaga  bwakozwe mu gushishikariza ababyeyi konsa abana byibura amezi atandatu byahinduye ubuzima bw’abana, bigabanya ikibazo cy’imirire mibi biva kuri 44% bigera kuri 38% (CRIN,2015).

Nubwo hakomejwe kongerwa ubushobozi muri gahunda z’ubuvuzi mu gihugu hose , abana baracyakomeza guhura n’ imbigamizi nyinshi  mubijyanye n’ubuzima ndetse n’ indwara. Zimwe  mu mpamvu zikukunda kugaragazwa ziterwa n’impfu z’ abana harimo umusonga, ibibazo mu kuvuka,mugiga, malaria, indwara z’ubuhumekero ndetse na virusi itera sida ikunda kwibasira impinja (Neil, 2018). Hagati aho rero, umunezero usesuye  kukijyanye n’uburenganzira bw’umwana ku buzima kiracyari ikintu cyo kwitabwaho cyane.

Uburenganzira k’ uburezi

Uburezi bwo mu Rwanda buri mubufatwa nk’uburi gutera imbere muri Afurika ku buryo bushimishije, kuko umwana abasha kwiga amashuri abanza n’icyiciro rusange ku ubuntu ndetse ni inshingano ya buri wese kugera ku myaka 12. Abana bagera kukigero 100% bo mu Rwanda bose babasha kwiga amashuri abanza bityo abanga na 73% yabari muri iki kigero k’imyaka 15 bose bazi gusoma no kwandika. Ubuyobozi bwashyizeho uburyo bwihariye bwo kugaburira abana ku mashuri bakishyurirwa na leata kubagaragarako badafite ubushobozi bwo kwiga mu buryo bumwe cyangwa ubundi (CRIN,2015. Unicef 2018).

Nubwo bimeze bityo hafi y’ abana bose batangira amashuri abanza,71% nibo basoza icyo cyiciro. Guhabwa akazi ku bana bakiri bato ni kimwe mu mpamvu nkuru zituma abana basiba ndetse ntibanasoze amashuri(Unicef, 2018). Ubucucike mu mashuri, ibikoresho bidahagije ntabyo biri mubitera uburezi budafite ireme. Ikindi kandi  aabana bafite ubumuga nde n’impunzi bahura n’ivangura mu gihe cy’uburenganzira bwabo bwo kwiga (CRIN, 2015).

Kugira uburezi ni ikintu cyibanze nko ku gihugu nk’u Rwanda kiri mu nzira y’amjyambere, rero ibigo gushyira abana mu mashuri ntibirwanya guhabwa akazi kubana bato gusa ,abubwo byongera ubumenyi ndetse n’ ubuhanga ku iterambera ry’umuryango mugari.

Uburenganzira ku bwenegihugu

Abana 91% bo mu Rwanda bavukira mu bitaro ndetse n’ibigo nderabuzima gusa 50% y’abavuka nibo babasha kwandikwa mu bitabo  by’irangamimerere mu mirenge bavukamo, bituma abasigaye batanditse bibatera ibyago byo kuba leta ibura uko ibitaho. Icyemezo cy’ amavuko ni uburenganzira bwibanze bw’umwana  aho kigaragaraho amazina y’umwana, ay’ababyeyi be, igihugu cye, imyaka ye ikindi nicyo kigaragaza ko umwana yavutse kandi ko ari mu baturage b’igihugu (Unicef, Rwanda – Birth Registration, 2017).

Hatabayeho kwandikwa ngo haboneke ibyangombwa by’amavuko , abana ntibitabwaho muri gahunda z’abaturage cyangwa ngo bashyirwe mu mashuri bikaba byabateza  gutangira akazi imburagihe ndetse no gushaka batagejeje igihe ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye. Gukura ntibyagaragara kandi birakenewe mu guhabwa akazi, mu guhabwa uruhushya rwogutwara ibinyabiziga, gufungura ndetse no guhabwa serivise za banki no guhabwa inguzanyo zo guteza imbere imishinga yabo (CRIN, 2015).

N’ubu ngubu, u Rwanda ruracyabura uburyo bworoshye kandi bwaburi wese bwo kwandika abana bavuka. Haracyabura kwegerezwa ndetse n’ikoranabuhanga mu kwandika abana bityo biracyabangamira ababyeyi mugihe bifuza kwandikisha abana babo mu gihe bavutse. Ibwiriza rya 12 mu itegeko no 14/2008 rishyiraho ibihano ku babyeyi barenza iminsi 30 batarandikisha abana ariko nubundi bigaragara ko barenza icyo gihe cyagenwe (CRIN, 2015), (Unicef, 2018).

Hagataho itegeko risaba se w’umwana kuboneka kwa muganga kandi ni ikintu cy’ingenzi cyane kugirango umwana yandikwe , ibyo rero ni imwe mu mpamvu ikomeye ituma abana batandikwa. Benshi mu bana bavuka kubangavu ntibandikwa.Impanvu yibi byose rero aba bakobwa cgangwa abangavu baba bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bityo ababateye izo nda ntibagaragare muri gahunda za mbere zisabwa kwa muganga . Ikindi kandi aba bangavu batewe inda ntibaba bafite n’ indangamuntu no muri icyo gihe cyo kwandikisha abana.

Ingaruka rero, usanga abo bangavu bandisha abana babo kumazina y’ababyeyi babo cyangwa se bakabyihorera burundu ntibabandikishe. Aba bakobwa babyaye bahorana igihunga ndetse n’ ubwoba inshuro nyinshi kubera inshingano bafite ndetse no kutagira ba se babana byemewe n’amategeko (World Vision, 2016).

Uburenganzira bwo kurya no kunyma amazi

Ibyo kurya ndetse n’amazi ni ibintu simusiga bigira ingaruka k’ubuzima bw’ umwana mu mikurire, igihagararo ndetse no mu mitekerereze Imirire mibi ya nyina w’ umwana igira ingaruka k’ umwana akinamutwite ndetse bishobora no gukomeza no mugihe akuze ndetse nigihe cyose. Kurya nabi nicyo gikunze guteza imfu nyinshi ku bana mu Rwanda kandi bigira ingaruka mu mitsindire mu mashuri ndetse n’ iterambere mu bukungu bw’igihugu muri rusange (USAID, 2018).

Ikiyongeraho kandi ku mirire mibi,abana mu Rwanda baracyafite ikibazo cyo kubura amazi . Nubwo habayeho impinduka nziza mubijyanye no kubona amazi meza cyane cyane munce zi icyaro biracyagaragara ko  hari abaturage benshi batabona amazi meza , abakene nibo bagerwaho niki kibazo cyane  kandi rero ikigereranyo kigaragaza ko 74% by’abaturage b’u Rwanda batuye munce zagikene aho batabona amazi meza  ugereranyije  na 34%  by’abaturage batuye  munce z’abishoboye (USAID, 2018). 

Ibi rero bigira ingaruka k’ ubuzima bw’ abana, bikagabanya isuku, bigatuma hakwirakwira indwara nyinshi zitwerwa n’ umwanda ndetse no ggukoresha amazi mabi. Ikindi rero mu bihugu biri munzira y’ amajyambere  abagore n’ abakobwa bakunda guhura n’imbogamizi zokubura amazi meza. Gukenera amazi meza mu buzima bwa buri munsi bivutsa abakobwa uburenganzira bwo kwiga.

Uburenganzira bwo kwitabwaho

Amategeko ashyiraho uburyo bwo kwita kubaturage mubryo bungana harwanywa ivangura. Nubwo haraho igihugu kigeze hari ibitari byagenda neza .Hari abana bavuka kubera ko habaye ifatwa kungufu, abana bafite ingaruka z’agakoko gatera Sida , abana bafite ubumuga, abana bato baba mubukene , abana baba mu buzima bwo mu muhanda,abakoreshwa mungo, imfubyi ndetse n’abashigajwe inyuma n’amateka nibo bafite ibibazo bijyanye n’ivangura mu Rwanda (CRIN,2015).

Abatwa cyangwa abashigajwe inyuma n’amateka bagizwe 1% by’abanyarwanda, uru ni urugero rwabagihura n’imbogamizi mukubona serivise z’ibanze. Ib I bihita bigira ingaruka  kuburenganzira bwabo kubuzima no kuburezi.Rero  bitera imfu z’abana bakiri bato,indwara ndetse n’imirire mibi byose bitera kubaho nabi  ndetse no kubaho igihe gito. Ikindi kandi bagezweho ningaruka mu iterambere ry’ubuhinzi aho badahinga bijyanye n’ igihe, bituma Babura ubutaka kandi ntacyo babishimbuje. Bityo bituma babaho mu buzima bubakomereye kandi bugoranye, ubukene bukabije ndetse no kunenwa muri rubanda (UNPO, 2018).

Ibigo nka LGBTQ nabyo barebaga ku ibvangura, ikindi u Rwanda ni kimwe mu bihugu bicye byo muri Afurika bitaragira icyaha kubabana bahuje igitsina ariko nibafatwa neza muri rubanda bityo ntibanezererwe nk’uburenganzira bwabo bw’ubuzima.

Ibibazo n’imbogamizi igihugu gifite

Ubukene

Muri gahunda y’ icyerekezo 2020, intego kwari ukurwanya ubukene  Ubuyobozi bw’ u Rwanda rwashyizeho,uburyo ingamba byihutisha iterambere mu bukungu mu buryo buhamye , ibi byagabanyije ikigero cy’ubukene mu gihugu .Ibi byazamuye ubukungu 90% mu by’ ubuhinzi bwa kijyambere (UNPD, 2021). Nubwo u Rwanda rwihuse mu iterambere mu bukungu ndetse n’ ibindi mu bijyanye n’imibereho myiza gusa ubukeneburacyagaragara. Muri 2020, 38,2% by’abaturage b’u Rwanda baba mukene, naho 16% baba mu bukene bukabije. Ibyo rero bituma 38% by’abana bari mu myaka itanu babarizwa muri 49% by’abakene cyane (USAID, 2018).

Ubukene bugira ingaruka kubuzima, imyigire, gukura mubitekerezo by’abana. Abana bavukira mu bukene mu Rwanda nibo bakunda kwibasirwa n’ibibazo mu bijyanye n’ubuzima, imirire mibi,indwara zidakira, kubura amazi meza no kutagira umuze mwiza . Ubukene niyo mpanvu nyamukuru ikururira abana kujya mu kazi batagejeje igihe (World Bank, 2015).

Ihohoterwa

Amateka y’u Rwanda aracyagira ingaruka zishaririye kubana .Ubushakashatsi bwagaragajeko Jenoside yabaye mu Rwanda yagize ingaruka mbi mu muryango mu buryo bugaragara ndetse n’ubutagaragara mu mibereho y’umuryangondetse n’ubukungu (Center for International Criminal Justice, 2017).

Imfubyi nyinshi ziri mu gihugu zatewe ni intambara. Ubuzima  bugoye babamo  buri ku kigero gihanitse ntibigeze babubamo mbere. Iri hungabana ritagaragara rituma ababyeyi batita  kubana babo cyangwa ngo bamenye ibibakwiriye  rero abana bakaba aribo babigiriramo ingorane bitewe nibyo ababyeyi babo banyuzemo. Izi ngaruka rero zikomeza kwisubiramo ziva ku gisekuru kimwe zijya ku kindi.

Ubushakashatsi buherutswe gukorwa bwagaragajeko abana bakorewe ihohoterwa aribo bakunze guhohotera abandi bana. Hafi 60% by’urubyiruko, by’ umwihariko abakobwa bemerako abagore bagomba kwihanganira  ihohoterwa kugirango basigasire umuryango. Ingaruka zihita ziba rero nuko abakobwa batanu mu icumi ndetse n’ abahungu batandatu mu icumi mu Rwanda bahita bahura byibura n’ ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu mitekerereze mbere y’uko bagira imyaka 18. Abana rero bakunzwe gukorerwa ihohoterwa nabo babana nabo harimo ababyeyi, abaturanyi, abarimu ndetse n’ inshuti (Unicef, 2018).

Abana  bakorewe ihohoterwa bakunze huhura n’ibibazo byo gukenyuka ndetse n’ibindi bibazo muri sosiyete . Ihohoterwa ryakozwe n’ababyeyi cyangwa abitaga kubana ritera ibibazo mu mitekerereze mu byiyumviro mu gihe cy’ ubugimbi ndetse no mugihe bakuze bakagira kwiheba gukabije, kwigunga, kwitwara nabi, gutsindwa mu ishuri ,kutigirira icyizere,ndetse no kugira imibereho yo kwanga ubuzima cyangwa gusha kwiyahura (WHO, 2017). 

Ikoreshwa ndetse n’ucuruzwa ry’abana

Mu myaka yo hambere, u Rwanda hari ahantu abantu bashyirwaga mu kazi ku ngufu ndetse n’icuruzwa ry’abana. Abakobwa babanyarwanda kenshi bajyanwaga mukazi ku ngufu harimo imirimo yo mu muryango ndetse no gukoreshwa uburaya .Kimwe n’abahungu bajyanwaga ku ngufu mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, mu nganda ndetse no kujyanwa mu mirimo bu bindi bihugu nk’ Ubushinwa,Ubuhinde, Kenya,ibihugu  by’abarabu, Uganda, Zambiya ndetse no muburasirazuba bwa Aziya (US-Department of Labor, 2020). 

Icuruzwa ry’ abantu ryakunze kwibanda kubana , abo mu muhanda, abana b’imfubyi, abafite ubumuga, abagore ndetse n’abakobwa bakiri bato ndetse n’abana badafite aho babarizwa .Ubu ngubu rero , abashakashatsi bagaragaje ko icuruzwa ry’abana ryiyongereye kubera ubukungu bwifashe nabi bitewe na Covid-19 (US-Department of Labor, 2020).  Leta irimo ishyira imbaraga nyinshi ndetse n’ ingamba zo kurwanya ikoreshwa ndetse n’icuruzwa ry’abana hashakashakwa ababigiramo uruhare kandi bita banafasha abo byagizeho ingaruka .

Abana bomu muhanda ndetse n’ifungwa ry’abana

Ikigererany cy’abana 7,000 bo mu Rwanda baba mu muhanda ntibaba bafite aho baba, birirwa biruka mu muhanda badafite naho batuye. Bamwe baba bafite imiryango abandi batayifite .Aba bana rero by’ umwihariko baba mu buzima budafite umutekano, budafite ibyo kurya, nta buvuzi, ndetse nta no kwiga.Benshi muribo bahura n’bibazo by’imirire mibi, indwara ndetse no kugira ibyago byo guhura nababahohotera (Salesian Center, 2021).

I Kigali mu murwa w’ u Rwanda, I Gikondo ahanyuzwa imfungwa hafungiye bitubahirije amategeko abana bo mu muhanda, abasabiriza, ndetse n’indaya (Human Rights Watch, 2020). Guhera 2017 ibigo nk’iki ki Gikondo byashyizweho na leta mu itegeko ryo kwigisha ndetse no gusubiza abantu mu buzima busazwe ndetse kigafasha kuba barinze barimo gukomeza gukwirakwiza imyitwarire mibi.

Muri iki kigo usanga  harimo abarenza amezi abiri nta dosiye bafite nta nizimo kubakorerwa . Muri iki kigo abana baba bahafungiye kandi mu buryo butari bwiza nk’ikiremwamuntu,aho  baba bacucitse , umwuka muke, ibiryo ndetse n’amazi adahagije , ubuvuzi budahagije, ndetse bamwe banakorerwa ihohoterwa nabamwe muribo ndetse n’abayobozi babo. Ibigo mpuzamahanga  byita k’uburenganzira bw’umwana byagaragaje iri hohoterwa bisaba na leta y’u Rwanda gufunga burundu ibi bigo mu rwego rwo kurengera umwana ndetse no gukora ubusesenguzi n’igenzura kuri iri hohoterwa rikorerwa abana (Human Right Wacth, 2020).

Nubwo imiryango mpuzamahanga ikomeje kubashyiraho igitutu ikigo k’i Gikondo (Gikondo Transit center) ndetse nk’ibindi nkabyo biracyakora na nubu (CRIN, 2015). U Rwanda rugeze kure mu kubungabunga uburenganzira bw’abana, gusa haracyari byinshi byo kwitabwaho ndetse no gushaka uburyo bunoze bwo kwita k’uburenganzira bwa buri mwana wese.

Byanditswe na Anja Finke

Byahinduwe na Irigaragaye Jean de Dieu

Ibiherutse kuvugururwa ku ya 2 Ukwakira 2021

Bibliografiya:

Center for International Criminal Justice. (2017, September 15). Breaking the Cycle of Violence in Post-Conflict Settings: The Potential of Community-Based  Sociotherapy in Rwanda, retrieved from https://cicj.org/research/breaking-the-cycle-of-violence-in-post-conflict-settings-the-potential-of-community-based-sociotherapy-in-rwanda/, accessed on September 29, 2021.

CRIN. (2015, November 4). Rwanda: Children’s Rights References in the Universal Periodic Review, retrieved from CRIN: https://archive.crin.org/en/library/publications/rwanda-childrens-rights-references-universal-periodic-review-0.html, accessed on September 20, 2021.

Human Rights Watch. (2020, January 27). Rwanda: Abusive Detention of Street Children. Abusive Detention of Street Children, retrieved from https://www.hrw.org/news/2020/01/27/rwanda-abusive-detention-street-children, accessed on September 12, 2021.

Ministry of Health, Rwanda. (2020, September 15). WHO. Success Factors for Women’s and Children’s Health, retrieved from https://www.who.int/pmnch/knowledge/publications/rwanda_country_report.pdf

Nederlandse Organisatie voor Wetenschappelijk Onderzoek., accessed on September 17, 2021.

Breaking the Cycle of Violence in Post-Conflict Settings: The Potential of Community-Based Sociotherapy in Rwanda Looking at Rwanda’s post-genocide period, retrieved from https://www.nwo.nl/projecten/w-08400124-0, accessed on September 29, 2021.

Neil, G. (2018, September 15). Causes of death and predictors of childhood mortality in Rwanda: A matched case-control study using verbal social autopsy, retrieved from https://www.researchgate.net/publication/329711058_Causes_of_death_and_predictors_of_childhood_mortality_in_Rwanda_A_matched_case-control_study_using_verbal_social_autopsy, accessed on September 29,2021.

Republic of Rwanda. (2012, September 15). Rwanda Vision 2020, retrieved from https://kigalicity.gov.rw/fileadmin/templates/Documents/policies/Rwanda_Vision_2020__revised_2012_.pdf, accessed on September 15, 2021.

Salesian Center. (2021, May 6). Rwanda: Street children find education, shelter and hope, retrieved from https://reliefweb.int/report/rwanda/rwanda-street-children-find-education-shelter-and-hope, accessed on September 12, 2021.

Sapsford, P. A. (2012). Legal and Policy Framework for Children’s Rights in Rwanda. Kigali: Institute of Policy Analysis and Research, Rwanda.

Unicef. (2018, September 15). Education, Rwanda, retrieved from https://www.unicef.org/rwanda/education#:~:text=In%20sub%2DSaharan%20Africa%2C%20Rwanda,children%20complete%20their%20primary%20education, accessed on September 15, 2021.

Unicef. (2018, May 17). For every child, retrieved from https://www.unicef.org/rwanda/press-releases/recent-study-finds-over-50-children-rwanda-are-victims-sexual-physical-or-emotional, accessed on August 29, 2021.

Unicef. (2017, September 15). Rwanda – Birth Registration, retrieved from https://data.unicef.org/crvs/rwanda/, accessed on September 12, 2021.

United Nations. (2015, September 15). Outreach Programme on the 1994 Genocide Against the Tutsi in Rwanda and the United Nations, retrieved from https://www.un.org/en/preventgenocide/rwanda/historical-background.shtml, accessed on September 10, 2021.

UNPD (2021). About Rwanda, retrieved from https://www.rw.undp.org/content/rwanda/en/home/countryinfo.html, accessed on October 24, 2021.

UNPO. (2018, November 12). Batwa: Poverty and Discrimination Threaten Livelihoods, retrieved from https://unpo.org/article/21213, accessed on September 9, 2021.

USAID. (2018, February 1). Rwanda: Nutrition Profile, retrieved from https://www.usaid.gov/sites/default/files/documents/1864/Rwanda-Nutrition-Profile-Mar2018-508.pdf, accessed on August 10, 2021.

US-Department of Labor. (2020, September 15). Child Labor and Forced Labor Reports – Country Rwanda, retrieved from https://www.dol.gov/agencies/ilab/resources/reports/child-labor/rwanda, accessed on August 28, 2021.

US-Department of State. (2021, September 15). 2021 Trafficking in Persons Report: Rwanda, retrieved from https://www.state.gov/reports/2021-trafficking-in-persons-report/rwanda/, accessed on September 20, 2021.

WHO. (2017, September 15). Child abuse and neglect by parents and other caregivers, retrieved from https://www.who.int/violence_injury_prevention/violence/global_campaign/en/chap3.pdf, accessed on September 15, 2021.

World Bank. (2020, September 15). Total population – Rwanda. retrieved from https://data.worldbank.org/indicator/SP.POP.TOTL?locations=RW, accessed on September 15, 2021.

World Bank. (2020, September 15). World Bank – Data. Population Ages 0-14, Rwanda, retrieved from https://data.worldbank.org/indicator/SP.POP.0014.TO.ZS?locations=RW, accessed on September 12, 2021.

World Bank (2015, April 1). RWANDA Poverty Assessment, retrieved from https://openknowledge.worldbank.org/bitstream/handle/10986/22970/Rwanda000Pover0tice000Africa0region.pdf?sequence=1&isAllowed=y, accessed October 24, 2021.

World Vision. (2016, October 15). Technical Analysis of Birth Registration in Rwanda Status of child registration and possible action, retrieved from https://www.wvi.org/sites/default/files/BR%20Technical%20Analysis%20Report-%20Final_0.pdf, accessed on September 10, 2021.


[1] Iyi ngingo ntisobanura gutanga amakuru yuzuye cyangwa ahagarariye uburenganzira bwabana mu Rwanda; mubyukuri, imwe mubibazo byinshi nukubura amakuru agezweho kubana. Iyi ngingo ahanini ishingiye ku nkomoko y’umuryango w’abibumbye igomba gushimangirwa n’umutungo uturuka mu yandi mashyirahamwe.